Ivugabutumwa mu bana : Amashuri y’icyumweru n’amashuri y’incuke

Bientôt une évaluation scientifique au BNEP
Bientôt une évaluation scientifique au BNEP
22 juin 2019
Bientôt les résultats de l’évaluation scientifique de la Pédagogie Active et Participative
22 juin 2019
Show all
Ivugabutumwa mu bana : Amashuri y’icyumweru n’amashuri y’incuke

Ivugabutumwa mu bana : Amashuri y’icyumweru n’amashuri y’incuke

Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo azarinda asaza atarayivamo ( Imigani 22:6).

 

Nyakubahwa Muyobozi w’Itorero,

 

Turabasuhuje mu izina ry’Umwami n’Umukiza wacu Yesu Kristo,

 

Twifuje gusangira na mwe ibitekerezo dufite ku burezi n’uburere bw’abana bato. Hari intambwe yatewe, tukaba twifuza ko bidushobokeye twakongeraho izindi.

Abana bigishijwe neza bakiri bato bahabwa impamba ibafasha kuba abakristo nyakuri, abaturage beza b’igihugu n’abakozi beza bakora imirimo yabo bubaha Imana. Abo bana rero bagomba kubona ababigisha babishoboye.

Inzira twifuza ko abana bacu banyuramo ni inzira itunganye itazabayobya, iyo Imana ishaka ko bajyamo bakiri bato bakayikuriramo bagenda uko Imana ishaka kugeza ubwo bazaba abasaza n’abakecuru Imana ikibishimira.

CPR ishishikajwe n’uko uburere bw’abana bato bwakwitabwaho kurushaho haba mu mashuri y’incuke, haba no mu mashuri y’icyumweru y’abana.

Ishuri ry’icyumweru ry’abana ni imwe mu nkingi zikomeye ivugabutumwa mu matorero ryagombye kwitaho by’umwihariko. Kugirango iryo vugabutumwa mu bana rikorwe neza, ni ngombwa ko dushyira imbaraga mu gushaka no guhugura abarimu b’ishuri ry’icyumweru ry’abana no gutegura imfashanyigisho abo barimu bakwifashisha. Ni ngombwa kandi gushishikariza ababyeyi gutoza abana ubukristo. Ishuri ry’icyumweru ry’abana ni nk’uruganda itorero riteguriramo abakristo. Ni yo mpamvu amatorero akwiye gushyira imbaraga mu nyigisho z’abana ntategereze ko abana bakura ngo bishakashakire.

Ivugabutumwa mu bana ni urufatiro rukomeye rw’itorero. Inyigisho zitangwa ni zo zizafasha mu kubaka mu bana urwo rufatiro rwo kwizera, bityo bigatuma amatorero agira urubyiruko rufite urufatiro rwubatse neza.

 

Ibyo CPR yagezeho

 

Hari icyo CPR yakoze ; imaze guhugura abarimu113 bigisha amashuri y’incuke, harimo 27 bize gukora imfashanyigisho zo mashuri y’incuke, imaze kandi guhugura abarimu 37 bigisha ishuri ry’abana ry’icyumweru, imaze gusohora igitabo  » uruhongore 2010  » cy’imfashanyigisho cy’umwarimu w’ishuri ry’abana ry’icyumweru. CPR yohereje Madame Immaculée Mukantabana, umukozi ushinzwe uburezi bw’icyo kigero cy’abana twavuze haruguru, muri Mozambique mu mahugurwa yateguwe na PEACE Plan. Ayo mahugurwa yamaze ukwezi kose yari agamije guteza imbere uburezi bw’abana b’incuke badashobora kujya mu mashuri y’abifite kubera ko bene ayo mashuri yaka amafaranga menshi ababarera batabona. Inyigisho zose abo bana bahabwa ziba zishingiye ku ijambo ry’Imana kandi n’andi masomo aba ateganyijwe kuri gahunda y’amashuri y’incuke bakayiga ntibasigare inyuma. Bakura bajijuka bunguka mu buryo bwose. Ayo mashuri ashyirwaho n’amatorero, akanayashyigikira kuko ari na yo akurikirana imikorere yayo.

Icyo CPR iteganya, icyo CPR ibasaba

CPR irateganya gukomeza guhugura abarimu b’amashuri y’incuke kuko abatarahugurwa ari bo benshi kandi kugeza ubu nta shuri dufite mu gihugu ritegura abarimu bigisha amashuri y’incuke.

Irateganya kandi gukomeza guhugura abarimu bigisha ishuri ry’icyumweru kugira ngo bongere ubumenyi babone uko bigisha abana ibibabereye.

Harateganywa kandi gusohora igitabo cya kabiri,  » uruhongore 2011 « , imfashanyigisho y’ishuri ry’icyumweru. Intego twifuza kurasaho ni ibitabo 6 kugirango buri cyiciro cy’abana bajya mu ishuri ry’icyumweru bigishwe ku rugero rw’imyaka yabo. Nyuma y’ »Uruhongore 2015  » bakongera gukoresha uruhongore 2010.

Turateganya kujya dutegura Noheli y’abana buri mwaka. Kubw’ibyo tuzajya duhura n’abashinzwe ishuri ry’icyumweru mu matorero kugirango dutegurire hamwe Noheli ku buryo abana n’ababyeyi bishimira.
Tubandikiye rero tugirango dukomeze gufatanya guteza imbere ubwo burezi n’uburere bw’abana bato kuko ari ishema ryacu kubabona bakura neza bashimwa n’Imana n’abantu. Turabasaba ko mwatwungura inama kuri iyi gahunda tubagejejeho.

 

Imana ibahe umugisha.

 

 

Par : REDACTION BNEP
Le : 2014-05-15T17:23:00+02:00

Laisser un commentaire

Votre adresse de messagerie ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *